Amakuru y’ikinyoma cyangwa ayobya asangiwe kubushaki yitwa amakuru ayobya.
Guverinoma zo hanze zishobora gukoresha amakuru ayobya kugera ku nyungu zazo bwite. Ibi birashobora kugirira nabi abantu n’imiryango.
Uburyo bw’ukumenya amakuru ayobya
Mugihe uhisemo niba ikintu ari inkuru iyobya, wibaze:
- Ituruka ku isoko yizewe kandi igenzurwa nizindi mbuga zizewe?
- Ikoresha imvugo yamarangamutima kandi yirengagiza ibintu bifatika cyangwa ibimenyetso?
- Ifite kubogama kugaragara, cyangwa kunanirwa kwemera ibitekerezo bitandukanye?
Ikindi ugomba kwibaza niba:
- ikoresha amagambo yoroshe cyangwa amagambo ashyusha amarangamutima ku ngorane zikomeye
- ikoresha ibivugwa muri rusange hatariho kubishyra mu isoko (contexte) yabyo cyangwa kubyemera
- igaruka ku makuru atariyo cyangwa ashaje
- igira imitwe ikabije ahukwibanda kubyabaye
- iyandika amakosa cyangwa ikoresha imyandikire n’imvugo y’amakosa
- ishyiramo amashusho atameze neza, cyangwa amashusho agaragara ko yahinduwe.
e-Safety Commissioner(Opens in a new tab/window) afite ibikoresho bihari bigufasha kumenya amakuru y'ibinyoma.
Amakuru ayobya ajyanye n’amatora
Agerageza guhindura rwihishwa ibitekerezo byabantu n’imyitwarire yabo hamwe n’amakuru ayobya (disinformation) birashobora guhungabanya ubusugire bw’amatora muri Australia.
Electoral Integrity Assurance Taskforce(Opens in a new tab/window) yasohoye urupapuro rw’ukuri kuri disinformation (amakuru ayobya).
Andi makuru yerekeye amatora yo muri Australia murwego rw’igihugu arashobora kuboneka ku rupapuro Rw’inyongera Rufasha.