Abantu bahuye no kwivanga kw'amahanga barashobora guhura n’iterabwoba rikomeye ryo kugenzurwa mu mahanga.
Gutembera gusura umuryango cyangwa inshuti mu mahanga birashobora kuzana ingaruka zimwe, bitewe n’igihugu cy’urugendo. Ibi bishobora kubamo guterwa ubwoba cyangwa kubazwa bidakenewe n’abashinzwe kubahiriza amategeko, gushakisha ibikoresho byawe bya elegitoroniki, gushakishwa, cyangwa gufatwa cyangwa gufungwa.
Mu bihugu bimwe, ubushobozi bw’abayobozi ba Australia gutanga infashanyo ya konsila burashobora kuba buke. Ubwenegihugu bubiri burashobora kandi kugira ingaruka ku kuntu na ryari abayobozi ba Australia bashobora gutanga ubufasha bwa konsila mu mahanga. Niba uri mu kindi gihugu c'ubwenegihugu bwawe, leta yabo ishobora kutareka Leta ya Australia igufasha.
Impanuro ya Guverinoma ya Australia ijyanye n’urungedo rutekanye
Impanuro z’ingendo zerekeza ahantu 175, umutekano kumurongo(Opens in a new tab/window), abakozi muri kaminuza(Opens in a new tab/window) na abanyamakuru(Opens in a new tab/window), n'inama rusange ku guhora utekanye igihe ufata urugendo bishobora kuboneka ku rubuga Smartraveller.
Soma buri kanya inama z'ingendo za Smartraveller(Opens in a new tab/window) z'ahantu ujya witonze kandi ukurikize impanuro, cyane cyane ahagendwa cyangwa uduce twashizweho ikimenyetso nka Ntugende.
Wiyandikishe kuri Smartraveller’s free travel advice updates (inama z’ingendo z’ubuntu za Smarttraveller zigezweho)(Opens in a new tab/window) mu gihe habaye igihinduka mbere yuko ugenda cyangwa mu gihe utaragaruka.